Print

TP Mazembe yashoye ibihumbi 100 by’amadolari kuri Bimenyimana Bonfils Caleb

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 November 2018 Yasuwe: 4228

Kwitwara neza kwa Caleb mu marushanwa ya CAF Confederations Cup,byatumye amakipe atandukanye atera imboni uyu rutahizamu ndetse ari gushora akayabo kugira ngo amwegukane.

TP Mazembe ihanganye na Enyimba FC kuri Caleb gusa iyi kipe yo muri Nigeria yasezereye Rayon Sports iyitsinze ibitego 5-1,muri 1/4cya CAF Confederations Cup, mikino yombi, iri gutanga ibihumbi 60 by’amadolari gusa.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Kahawa Tungu cyo muri Kenya,TP Mazembe irifuza kujya ihemba Caleb ibihumbi 4 by’idolari ku kwezi, kugira ngo ayerekezemo atere umugongo andi makipe amwifuza.

Caleb w’imyaka 21, yifuzwaga kandi na Gor Mahia ku bihumbi 35 by’idolari ariko iyi kipe yo muri Kenya yamaze kuva mu irushanwa ryo kumwegukana kubera aka kayabo Mazembe iri gutanga,ihita yisinyishiriza Umugande Erissa Ssekisambu.

Bimenyimana Bonfils Caleb afitiye amasezerano y’umwaka umwe Rayon Sports ku buryo yiteguye kumurekura ku ikipe izayiha akayabo nubwo ariwe bagenderaho.


Comments

Musa 1 November 2018

ibi nibyo biri gutuma abakinnyi ba rayon bitwara nabi kuko mumitwe yabo harimo kujya gukina hanze,bakanga kwitanga ngo batavunika.