Print

Zari Hassan yakoze igikorwa kishimiwe na benshi

Yanditwe na: Muhire Jason 1 November 2018 Yasuwe: 2734

Kuri uyu wa Kane taliki ya 1 Ugushyngo 2018 , Umuherwekazi Zari Hassan yafunguye ivuriri muri Afurika y’Epfo rizajya rifasha abanyeshuri mu bikorwa bitandukanye birimo ubuvuzi ndetse no kwihugura mu bikorwa bijyendanye nabyo.

Nkuko tubikesha ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko uyu mugoe abikoze mu gihe yabonaga hai umubare w’abanyeshuri benshi bafite umuhate wo kwiga ibijyanye n’ubuvuzi gusa bakabura amikoro ndetse n’ibikoresha bakwifashisha mu bikorwa by’ubuvuzi.

Ibi bitaro bya Brooklyn Health Academy bizajya kandi byifashishwa mu kuvura abaturage ndetse no gufasha abanyeshuri mu bumenyi ndetse Zari akaba yaboneyeho no guha ikaze abandi banyeshuri batandukanye bo mu bihugu bya Afurika bafite ubushake bwo kwihugura mu buvuzi.

Twakwibutsa ko Atari ubwambere Zari akoze ibikorwa nk’ibi byo gufasha abana kuko no mu kwezi kwa Gicurasi nibwo yigeze yagiye Uganda mu bikorwa byo gufasha abana batishoboye binyuze mu muryango uterwa inkunga n’umuherwe wo muri Uganda Bryan White.


Comments

the one 1 November 2018

umuryango rwose mwazambariye mukampuza na Zari koko Ko mwikundira