Print

Nana watewe inda na Diamond agiye kwibaruka

Yanditwe na: Muhire Jason 1 November 2018 Yasuwe: 4334

Mu gihugu cya Tanzania haravugwa inkuru y’umukobwa witwa Kim Nana wigeze gukundana na Diamond iwabo ku ivuko mu gace ka Tandale ndetse bakaza kongera gukundana atandukanye na Zari Hassan ndetse na Hamisa Mabetto ko atwite inda y’imvutsi mu gihe cya vuba araza kwibaruka.
img59559|center>
Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Ghafla gikorera mu gihugu cya Kenya cyavuze ko uyu mukobwa yakanyujijeho n’umuhanzi Diamond mu minsi micye araza kwibaruka umwana yabyaranye n’iki cyamamare cyo muri Tanzania.
img59560|center>
Si ubwambere Diamond avuzweho kubyarana n’abakobwa batandukanye gusa akabanza kubigira ibanga n’itangazamakuru ryagira icyo ribimubazaho akabihakana gusa umugore babyaranye yamara gushyira umwana hasi akaba aribwo yemeza ko yabyaye ibi biravugwa ko Diamond ashobora kuzagira icyo avuga kuri uyu mwana aruko yageze ku isi.