Print

Abagore banga urunuka Donald Trump bigaragambije bambaye ubusa mu rwego rwo gusaba abanyamerika kutamushyigikira [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 November 2018 Yasuwe: 2362

Benshi muri aba bagore bababajwe n’ibyo Trump yavuze mu mwaka wa 2005 birimo guhohotera abagore ndetse no kuba hari abagore yakumiriye mu gisirikare kubera uko bavutse (transgenders).

Aba bagore 10 babwiye Abanyamerika ko badakwiriye guha amahirwe Donald Trump wo mu ba Republicans ahubwo bwakwiriye kwitorera aba demokarate.

Aba bagore bifotoreje imbere y’ibendera rya USA bambaye ubusa,bavuze ko bizeye ko abanyamerika bazabumva ntibongere gutora Donald Trump.

Aba bagore batandukanye yaba mu mubyibuho,uruhu ndetse n’imyaka, bakoze campaign bise "Grab Them By The Ballot" aho babwiye abanyamerika ko Trump azangiza USA nibongera kumugirira icyizere mu matora ataha.

Iyi campaign yateguwe n’umunyamategeko wo muri kaminuza ya Havard witwa Dawn Robertson w’imyaka 48 mu rwego rwo gusaba abanyamerika kongera gutora aba Democrats bakagira ubwiganze mu nteko ishinga amategeko ya USA bityo bimwe mu byemezo bya Trump bikaburizwamo