Print

Luis Suarez yagiriye inama ikomeye ubuyobozi bwa FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 November 2018 Yasuwe: 1995

Nubwo amaze gutsinda ibitego 7 mu mikino 14 mu mikino amaze gukinira FC Barcelona, Suarez yabwiye ubuyobozi bwe ko bukwiriye gutangira kurambagiza undi nimero 9 kuko we ageze ku myaka 31.

Suarez yasabye ko FC Barcelona yashaka rutahizamu wo kumwunganira

Yagize ati “Kuba FC Barcelona yatangira gushaka nimero 9,ni ibintu byumvikana kuko maze kugeza ku myaka 31 y’amavuko.”

Suarez uheruka gutsinda ibitego 3 muri 5-1 FC Barcelona gutsinda Real Madrid,yavuze ko imbaraga zo gutsinda ibitego akizifite gusa kumushakiraho undi rutahizamu mushya ntacyo bitwaye kuko amaze gukura.