Print

Umunyarwandakazi Ketty Nation yamaganiye kure abavuga ko yiyambika ubusa kuko ngo biramutunze

Yanditwe na: Muhire Jason 2 November 2018 Yasuwe: 3397

Umunyarwandakazi Uwineza Keria azwi nka Ketty Nation ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko ibikorwa byose akora birimo kujya mu mashuhso y’indirimbo nyarwanda byose bimufitiye akamaro kuko haribyo byacyemuye ku buzima bwe kuko yakuze abikunda haba aho yigaga mu mashuri yisumbuye ndetse no kugera magingo aya

Ubwo yaganirgaga n’Ibyamamare dukesha iyi nkuru yavuze ko yagiye mu mashusho y’indirimbi Mama Cita ya Austin na Rukotana ndetse n’indi yitwa Kazuba kanjye y’umuhanzi wo hanze y’ u Rwanda , yatangaje ko ibikorwa byo kujya mu mashusho y’abahanzi yabitangiye kuva kuva mu mwaka wa 2015. Akora ibyo ngo ibi byose abikora nk’akazi aho yumvikana n’umuhanzi akamwishyura amafaranga kuko atakwambara bimwe mu bintu bambara iyo bagiye mu mashusho y’umuhanzi atamuhaye amafaranga.

Akazi akora agakura kuri Instagram aho umwandikira mukavugana mwamara kumvikaba mugakorana .Kuri ubu Instagram akaba arirwo rubuga akuraho abantu bakorana mu bikorwa byo kujya mu mashusho.

Mu mafoto yavuze ashyira kuri instagram harimo ayo yifotoza yagiye ku mazi koga .Ngo nabwo yafata ifoto ye yambaye ikariso ari mu muhanda ngo ayi Postinge. Ndetse akavuga ko mu Rwanda ntategeko ribuza abagore kwambara amakariso n’amasutiye mu gihe bagiye ku mazi.

Yaboneyeho no kuvuga kuri ayo mafoto ashyira hanze benshi bita ko yica umuco ,maze asubiza ko abo bavuga ko yica umuco nuko batazi icyo bimumariye ngo gusa babaye bazi neza akamaro bimufitiye nabwo baba bamushinja .

Yagize ati” Abo bose babivuga nabwo baba bazi inyungu bimfitiye, babaye babizi unyungu mbikuramo nabwo bakongera”

Yakomeje avuga ko atababuza kuvuga kuko ari uburenganzira bwabo bwo kuvuga icyo bashaka gusa abibushako mu myuga wo kumurika imideli bayerekana mu buryo bwinshi burimo kwambara amakoma n’amasutiye bagakingaho akibaza niba babonye yabyambaye ari mu kumurika imideli niba bazamushinga kwica umuco cyangwa niba bazabona ko ari mu kazi.

Abajijwe uko ababyeyi be babyakiriye kuva babona amafoto ye yambaye impenure yasubije ko babanje gushwana .

Tagize ati “ Bwambere ababyeyi babibona twarashwanye kubera ko iwacu arinjyewe muhererezi mu rugo barababaye barananuka cyane gusa nyuma baje kubona ko ari akazi gusa basaba kujya ndinda umuc nyarwanda nk’umwari w’umukobwa w’u Rwanda niyubahe.”

Abajijwe icyo yakora mu gihe umugabo uzamushaka aramutse amubwiye ko adashaka ko akora nkibyo yakoraga batarabana yasubije ko atakora iryo kosa ahubwo agomba gushaka umugabo ubikunda byaba ngombwa ahubwo akamubera umujyanama mu bikorwa bye.

Abajijwe niba atajya afata ibiyobyabwenge nkuko bivugwa kuri bamwe mu bakora bakora aka kazi akora yasubije ko ku giti cye atanywa ibiyobyabwenge ndetse azirana n’aghantu banywera ibintu bitumuka birimo Itabi.

Yasoje avuga ko ibyo akora byose ntawe agira nk’ikitegererezo cye kuko abikora ku giti cye ndetse ko abikora abikunze kuko bimuha buri kimwe akeneye ndetse yamaganira kure abantu bamushinja kwica umuco nyarwanda