Print

Uganda : Abadepite basohoye guverineri wa Banki nkuru kubera inyandiko atari yitwaje

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 November 2018 Yasuwe: 708

Inyandiko abo badepite bari bakeneye kuri BoU harimo izisobanura uko inguzanyo zagiye zitwaga, uko abantu babitsaga, n’ izindi.

Izo nyandiko ngo zigaragaza uko izo banki z’ ubucuruzi zari zihagaze mbere y’ uko zifungwa. Gusa Mutebile avuga ko abatekinisiye bagombaga gusobanurira abadepite imvano y’ ikibazo cyazamuwe n’ umugenzuri Mukuru w’ imari ya Leta.

Nubwo bimeze gutyo ariko umuyobozi w’ iyi komisiyo y’ abadepite Abdu Katuntu yakomeje gushyimangira ngo batari butege amatwi ibisobanuro hatagaragazwa inyandiko bishingiyeho.

Banki zafunzwe ni Teefe Bank (1993), International Credit Bank Ltd (1998), Greenland Bank (1999), Co-operative Bank (1999), National Bank of Commerce (2012), Global Trust Bank (2014) n’ imigabane ya Crane Bank (2016 ).

Abayobozi ba Banki Nkuru ya Uganda babwiye abadepite ko izo nyandiko bashaka zikubiyemo amakuru y’ ibanga ngo gutanga inyandiko zigaragaza uko abantu babitsa binyuranyije n’ amahame n’ amategeko bigenga abakora mu mabanki.

Umuyobozi wungirije wa Bou Kasekende yabwiye abadepite ko ku binyanye n’ inyandiko zigaragaza uko abakiriya babitsa n’ inguzanyo bafata ngo hari aho bigera bikaba ibanga rya banki n’ abakiriya.