Print

Nkombo: Abagore barashinja abagabo babo kubandarikira ibitsina

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 November 2018 Yasuwe: 3634

Mukeshimana Chantal na bagenzi bwe babwiye Kigalitoday ko bahangayikishijwe n’ibyo abagabo babo baba bakora mu gihe kingana n’ukwezi bamara baroba mu Kiyaga cya Kivu. Yemeza ko nta kabuza abagabo bibera mu busambanyi bitwaje akazi kabaheranye.

Agira ati “Ikitubabaza ni ukuntu ducunga ibintu byabo neza, ariko bo bakandarika ibyacu. Ibyo bintu bidutera agahinda cyane. Ntabwo abagabo ba hano bagira kwihangana.”

Nyiramwiza Noella avuga ko iyo abagabo babo batahutse baza bitwaje uduhendabana, ku buryo umugore n’iyo yaba yamenye ko bamuciye inyuma ahita abyibagirwa.

Ati “Abagore tuba tumeze nk’abana iyo agiye kuza aravuga ngo reka nshake akantu ko kumupfuka ku maso, yahagera yakuzaniye igitenge umujinya wari ufite ugahita ushyira. Yaba yazanye Sida, yaba atayifite ibyo ntiwongera kubyibuka ngo mube mwanjya kwipimisha.”

Abagabo nabo ntibabihakana, gusa n’ubwo ntawubyemera mu izina rye ariko bemeza ko kwihanganira igihe bamara mu mazi bibananira, nk’uko uwitwa Tuyizere Jean Claude abyiyemerera.

Ati “Nkajye w’umugabo sinagenda ngo ndangize ukwezi nsize umugore mu rugo ntacyo nkora.”

Mu kazi kabo ka buri munsi, abo bagabo bakora uburobyi, bashobora kuva ku Nkombo baroba bakagera no mu bindi bice byo hirya ya Nkombo. Ibyo bituma ikibazo cyo gucana inyuma gikomera kurusha uko abagore babo babikeka.

Singirankabo Jean yemeza ko aho amazi y’ikiyaga akora hose ngo bahasiga abana.

Ati “Urebye abana benshi bari i Nyamasheke wasanga ari ababyarwa n’abagabo bo ku Nkombo. Usibye na Nyamasheke no muri Congo abagore benshi bahari ni abagabo b’ino bababyarira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yihanangiriza abagabo bose bafite ingeso yo guharika no kubyara abana hirya no hino, kuko ngo ari intandaro yo kubyara abana b’inzererezi.

Ati “Ntibyumvikana ukuntu umuntu ava hano afite umugore yagera i Nyamasheke akarongora undi, yagera i Karongi akabona undi. Bigira ingaruka ku mibanire y’umuryango abana bavutse gutyo usanga n’iwabo nta bushobozi bafite.

“Tukaba dushishikariza abaturage bacu kwirinda izo ngeso mbi, umugabo akajya ashaka umugore umwe, n’umugore agashaka umugabo umwe.”

Si ubwa mbere muri ako karere havugwa ibibazo by’ubuharike n’ubushoreke, bikavugwa ko cyane cyane babyanduzwa n’abaturanyi bo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.