Print

Jurgen Klopp yavuze amagambo akomeye kuri Arsenal bagiye guhangana muri Premier League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 November 2018 Yasuwe: 1754

Jurgen Klopp yabwiye abanyamakuru ko kuri ubu Arsenal ari imwe mu makipe atinyitse mu Bwongereza ndetse abakinnyi be bakwiriye kutayisuzugura,nubwo yari imaze iminsi ititwara neza ku makipe 6 ya mbere muri iki gihugu.

Klopp yasabye abakinnyi kwitondera Arsenal

Yagize ati “Umukino wacu na Arsenal uzaba ushimishije.Abakinnyi ba Arsenal basigaye bahagaze neza,bari imaso imbere y’izamu ndetse bateye ubwoba kuri contre attaque.Abasore banjye bagomba gukora cyane ndetse bazahura n’akazi gakomeye niyo mpamvu bagomba kwitegura neza.

Arsenal imaze iminsi itsinda amakipe agoranye ndetse mu yayaruhije cyane.uko bitwaraga ku makipe akomeye mu mezi ashize ntacyo bivuze.Bateye ubwoba buri kipe yose.”

Klopp yashimye akazi Emery amaze gukorera Arsenal ndetse avuga ko kuri ubu iyi kipe ihagaze neza ku buryo yiteze kuzagorwa n’umukino wo ku munsi w’ejo azakinira Emirates stadium saa 19h30.

Arsenal irifuza kongera gutsinda nyuma yo kunganya na Crystal Palace ibitego 2-2 mu gihe Liverpool ishaka gukomeza kwicara ku ntebe y’icyubahiro isangiye na Manchester City batandukanyijwe n’ibitego gusa.