Print

Ese koko Mc Tino yaba yarongoye umukecuru w’umuzungu umurusha imyaka 40 y’amavuko[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 2 November 2018 Yasuwe: 3849

Ukuri kwihishe inyuma y’iyi foto ni uko Mc Tino atari yasezeranye n’uyu muzungukazi nkuko babivugaga, ahubwo yari yatashye ubukwe bw’inshuti ye witwa Manzi agomba kumusinyira nk’umugabo wari uhari, ubukwe bwabereye i Rubengera mu karere ka Karongi.

Iyi niyo Foto ya Mc Tino n’umuzungu w’umukecuru yakwirakwijwe hose

MC Tino agaruka kuri iyi foto, Yavuze ko yagiye gusinyira uyu musore ari kumwe n’umunbyeyi w’uyu mugeni ibyo akaba ari byo byafashwe nk’aho yarongoye. Mc Tino yanyomoje amakuru y’uko yakoze ubukwe dore ko bari batangiye kumushinja gukora ubukwe n’umukecuru, bamwifuriza amahirwe menshi ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook,Instagram na Whatsapp.

Mc Tino ni umushyushyarugamba akaba umuhanzi ndetse n’umunyamakuru. Yamamaye mu itsinda rya TBB ariko akaba yaramaze kurivamo ubu akaba akomeje urugendo rwa muzika akora wenyine.