Print

Miss Uwase Samantha wambuwe ikamba kubera gukopera nawe ari mu basoje amasomo yabo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 3 November 2018 Yasuwe: 1473

Ku wa 02 Ugushyingo 2017, Kaminuza y’u Rwanda yatanze Impamyabumenyi ku banyeshuri basaga ibihumbi 7 bayirangijemo mu mwaka wa 2018, Uwase Samantha Ghislaine nawe ari muri abo bishimira ibyo bamaze kugeraho.

Samantha Uwase yari yarambitswe ikamba rya Miss wa Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Icungamutungo (CBE-College of Business and Economics) taliki ya 2 Ugushyingo 2013, bidatinze ku italiki ya 30 Mutarama 2014 yaje kwamburwa iryo kamba mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza yahoze yitwa SFB..

Ibaruwa Ubuyobozi bwa Kaminuza SFB (CBE) bwanditse buvuga ko bwambuye ikamba Uwase Samantha

Iryo tangazo ryavugaga ko Uwase Ghislaine Samantha yambuwe ku mugaragaro ikamba rya Nyampinga w’iri shuri nyuma y’uko yari yafashwe akora amanyanga mu bizamini, aho yafashwe akorera mugenzi we ikizamini wigaga mu mwaka wa kane wasubiragamo isomo yatsinzwe.

Icyo gihe bamwe mu banyeshuri bigaga muri iyi kaminuza bemeje aya makuru bavuga ko Uwase Ghislaine Samantha yafashwe n’ubuyobozi bw’ikigo aho yakoreraga mugenzi we ikizamini cyamutsinze.

Samatha icyo gihe yahanishijwe guhagarikwa umwaka wose atiga, nyuma aza kugaruka muri 2015, ahera mu mwaka wa mbere kuko ari nawo yigagamo ubwo yahagarikwaga.