Print

Umugore yafashwe ku ngufu n’umusinzi bahuriye mu bwiherero bwo mu ndege

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 November 2018 Yasuwe: 3105

Uyu mugore yavuze ko ubwo yari mu rugendo ava Pheonix muri Ariozna yerekeza New York City,umusinzi yamukurikiye mu bwiherero amufata ku ngufu,habura n’umuntu n’umwe umutabara kandi indege iba ifite abashinzwe umutekano.

Aubrey Lane wavuze ko yafashwe ku ngufu n’umusinzi

Aubrey yavuze ko uyu mugabo yinjiye mu ndege yasinze, ariko abatanga icyo kunywa mu ndege bakomeza kumuha inzoga,byatumye amukurikira mu bwiherero aramusambanya.

Uyu mugore yavuze ko yabwiye abayobozi b’indege ko batagomba gukomeza guha uyu mugabo inzoga,ahubwo bamwimurira ku myanya y’inyuma aho kureka kumuha inzoga.

Ubwo indege yari imaze kugera New York,uyu mugore yagiye kwivuza ndetse atanga ikirego gusa uyu mugabo wamufashe ku ngufu ntiyatawe muri yombi.

American Airlines yavuze ko batigeze babona ikirego cya Aubrey gusa biteguye kumwumva nabarega.