Print

Igisirikare cya Amerika cyashyizeho ishami rishinzwe kurwanisha udusimba

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 November 2018 Yasuwe: 1576

Ni udukoko tumeze nk’ intozi dushyirwamo virusi ifite ubushobozi bwo kwangiza ibihingwa. Nk’ uko byatangajwe na Africa24.infos abashakashatsi babiri b’ Abadage n’ umwe w’ Umufaransa ku wa 5 Ukwakira 2018 batangaje inkuru ivuga ko uko utwo dusimba dukora ari ukujyana virusi ku gihingwa , virusi yagera mu gihingwa kikangirika.

Ibyo Amerika irimo gukora binyuranyije na amategeko kuko mu 1975 hashyizweho amasezerano mpuzamahanga abuza gukoresha mu ntambara intwaro z’ ibinyabuzima mu Cyongereza bita Biowepons.

Ayo masezerano asa n’ ayagumye mu mpapuro gusa kuko Leta zunze za Amerika zanze ko laboratwari zazo zikorwamo igenzura.

Aba bahanga batangaje ko izi ntwaro z’ udukoko Amerika ifite ari mbi cyane kubihingwa. Sizo za mbere zo muri ubu bwoko Amerika itunze kuko kuko yigeze gutera inkunga abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Saint Louis mu mujyi wa Washington bagafata isenene bagazihinduramo dorone z’ intamabara.

Izi sesene zatewemo ibyitwa electrode bituma ubwoko bwazo bugira ubushobozi bwo kumenya ahari ibiturika no kwereka igisirikare cya Amerika aho kigomba kurasa messile.

Kimwe mu byo ahaganga bamaze kumenye muri izi ntwaro z’ ibinyabuzima Amerika yakoze ni uko aho bikoreshejwe bitangiza igihinga gusa ngo inzara itere ahubwo zinagiza ikiremwa muntu.

Mu ntambara y’ ubutita (Cold war) Amerika yakoresheje udusimba turimo ibivumvuri n’ amasazi duteza ibyorezo mu bihugu yari ihanganye nabyo.


Comments

Charles 4 November 2018

Erega abicanyi bari mu ngeri nyinshi,ubundi se sibo baduteza ibibazo by’umwiryane, Nyagasani nadukize abo bagizi ba nabi.

Ngaho namwe mwibaze ,guteza inzara abantu n’ahantu ukoresheje udusimba, none se utwu dusimba tuzi kurobanura umurwanyi nutari umurwanyi ?

Mwumve inzirakarengane zihagwa !! Mwumve abaturage bahagwa,indwara z’ibyorezo bateza aho hantu nta kurobanura, barangiza ngo amahoro ,Mana dukize pe !