Print

Itel Mobile yagabanyije ibiciro kuri smartphone muri izi mpera z’ umwaka

Yanditwe na: 3 November 2018 Yasuwe: 2888

Itel mobile ni companyi ikora telefone yatangiye mu mwaka wa 2007 ifite intego yambere yo korohereza abantu bose kugera ku ikoranabuhanga rigezweho. Kuva muri 2007 kugeza 2018, itel mobile ubu irakorera mu bihugu birenga 50.

Ku bw’ igikundiro abakiriya bakomeje kuyigaragariza, itel mobile mu mwaka wa 2017 yageze ku kigero cyo kuba yarimaze gucuruza telefone zirenga miliyoni 80 zose.

Muri uyu mwaka wa 2018, itel mobile yaje kumwanya wa 16 muri companyi zikunzwe n’abaturage muri Africa nk’ uko bikubiye mu cyegeranyo cya “African Business” cyo muri 2018.

Kuri uyu wa Gatanu, iki gikorwa cyatangiriye mu mujyi ahazwi nka Commercial Street mu iduka rya itel Ryitwa NEAR EAST SUPPLIES aho abakiriya bagabanyirizwaga ibiciro ndetse bakanahabwa impano zitandukanye nyuma yo kugura telefone.

Iri gabanuka ry’ibiciro kandi riri no kuri smartphone za itel zigezweho muri iyi minsi nka itel S33, S32, S13, P32, ndetse na S13 yamamazwa n’ibyamamare bitandukanye Nka DJ Ira, Miss IGISABO ndetse na LUCKY.

Tubibutseko kuva kumafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu(35000frw) kuzamura ubasha kugura smartphone ijyanye n’ubushobozi bwawe. Kurikira itel mobile kumbuga nkoranyambaga zayo ugeraho ukanze hano https://www.facebook.com/itelMobileRwanda/
kuri Facebook ndetse na hano https://www.instagram.com/itelrwanda/ ukagera kuri instagram, Aho niho uzajya umenyera gahunda y’iduka rikurikiraho mugutanga igabanuka kubiciro ndetse n’aho riherereye.