Print

Abasore bacitse ururondogoro kubera ifoto Supersexy yashyize hanze igaragaza ibibero bye

Yanditwe na: Muhire Jason 3 November 2018 Yasuwe: 2855

Umunyarwandakazi Nana Weber uzwi ku izina rya Supersexy ku mbuga nkoranyambaga yongeye gutungura abantu bakoresha urubuga rwa instagram biganjemo abasore mu gihe yashyiraga hanze amafoto ye yambaye umwenda ugaragaza amatako ye uko yakabaye.

Bamwe mu bashyize ibitekerezo kuri izi foto yashyizeho mu byiciro bitandukanye bamubajije aho akomoka naho yakuriye ,mu gihe abandi bamubwiraga ko aramutse abemeye bahita bakora ubukwe mu gihe gito gusa , mu gihe abandi bamutakaga bamubwira ko ari mwiza cyane ndetse yakundwa na buri mugabo wese.

Nana Weber kuri ubu uri kubarizwa muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika, ubwo aheruka mu Rwanda yatangaje ko ari umugore w’umugabo witwa Weber w’umunyamerika ndetse ashimangira ko amukunda cyane ku birenze kuri ibyo ari umufana wa mbere w’ibintu asakaza ku mbuga nkoranyambaga birimo amafoto na amashusho abyinisha umubyimba we.