Print

Gitega: Umwarimu wakubise umunyeshuri we akamwica yakatiwe gufungwa imyaka 20

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 November 2018 Yasuwe: 3273

Mbarushimana yigishaga ku ishuri ribanza rya Bihanga muri Komine Gitega, intara ya Gitega mu Burundi.

Uyu mwarimu ahakana ibyaha yahamijwe tariki ya 1 Ugushyingo 2018, akavuga ko inkoni yakubise uyu mwana atarizo zatumye apfa n’ ibizami bya muganga ntabwo byabigaragaje.

Cédric Bigirimana yaguye mu bitaro nyuma y’ inkoni yakubiswe na mwarimu Mbarushimana. Mbarushimana yabwiye urukiko ko uyu munyeshuri Cedric atishwe n’ inkoni kuko yamuhanywe n’ uko ahana abandi banyeshuri, agakomeza kwiga, agataha bukeye bwaho akagaruka ku ishuri byagera hagati agasaba uruhushya ngo age kwivuza.

Cedric Bigirimana yari afite imyaka 12 y’ amavuko. Mwarimu Bigirimana yamukubise imigeri n’ inkoni tariki 17 Ukwakira 2018, amuvuna uruti rw’ umugongo amuziza ko atajyanye itorosho ku ishuri.

Nyakwigendera yigaga mu mwaka w’ agatanu w’ amashuri abanza nk’ uko byatangajwe na Iwacu. Mathieu Mbarushimana yatangaje ko azajuririra umwanzuro w’ urukiko.