Abakinnyi ba Real Madrid nta cyizere bafitiye abandi batoza bifuza akazi mu ikipe ya Real Madrid,ariyo mpamvu basabye Florentino Perez kongera kuganira na Zidane kugira ngo abe yamugarura muri iyi kipe yasezeyemo muri Kamena uyu mwaka amaze kuyihesha ibikombe 3 byikurikiranya bya UEFA Champions League.
Abakinnyi ba Real Madrid barifuza ko Zidane yagaruka
Benshi mu bafana batunguwe n’ibi byifuzo by’abakinnyi ba Real Madrid,kuko biragoye ko Zidane yagaruka muri iy kipe yavuyemo itarimo umwuka mwiza ku byerekeye kugura abakinnyi ndetse n’intwaro ye Cristiano Ronaldo barayigurishije.
Zidane yamaze muri Real Madrid imyaka 2 n’igice,ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye ndetse ayiha igitinyiro gikomeye ku mugabane w’iburayi.
Benshi mu bakinnyi bamaganye amakuru yo kuza kwa Antonio Conte muri Real Madrid,kuko bavuze ko yaba aje guteza umwuka mubi mu ikipe aho kuyifasha gutera imbere.
Real Madrid zatangaza umutoza mukuru mu byumweru 2 bibiri biri imbere aho umunya Argentina Mauricio Pochettino ahabwa amahirwe yo kwegukana aka kazi.