Print

Gukererwa amarushanwa biri mu byatumye Miss Anastasie abura amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Earth 2018

Yanditwe na: Muhire Jason 4 November 2018 Yasuwe: 1269

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2018 nibwo habaye ibirori byo kwambika ikamba umukobwa wahize bagenzi be bitabiriye iri rushanwa, aho ryegukanywe n’ umukobwa witwa Phương Khanh Nguyễn wo ukomoka mu gihugu cya Vietnam aho uyu mhango wabereye ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay muri Philippines.

Umunyarwandakazi Umutoni Anastasie witabiriye iri rushanwa rimaze iminsi 5 ribaye yatashye imboko boko aho atabashije kugira igihembo na kimwe yegukana mu bihembo byari byateganyijwe. Anastasie wagiye ahagarariye u Rwanda yasezerewe mu kiciro cya Kabiri ari kumwe n’abakobwa bakomoka muri Philippines,Ghana,Colombia,Vietnam,Montenegro,Venezuela,Austria,Nepal - Best Eco Video Winner,Mexico - Eco-Media.

Mu bakobwa basubije ibibazo neza bakabasha guhabwa amahirwe yo gukomeza mu irushanwa harimo Columbia, Mexico, Vietnam,Austria aho umukobwa wo muri Mexico yahawe ikamba rya Miss Earth Fire 2018, mu gihe umunya Columbia yambitswe ikamba rya Miss Earth Water. hari hasigaye babiri aribo uwari uhagarariye Austria na Vietnam basabwe kwigira imbere maze umukobwa wo muri Vietnam atangazwa nkuwegukanye ikamba rya Miss Earth 2018.

Kuba Umutoni Anastasie atagize igihembo na kimwe atwara bamwe bemeje ko byatewe nuko hari amwe mu marushanwa atabiriye arimo nko kwiyerekana mu mwambaro uranga buri gihugu ndetse n’irushanwa ry’amakanzu maremare cyane ko uyu mukobwa yari akiri mu Rwanda mu minsi itanu iri rushanwa riri kuba.


Comments

GSE 4 November 2018

Gukererwa ni karande muri we se cyangwa afite abamukerereza n’ibimukerereza!!!!