Print

Eric Senderi yahaye gasopo abayobozi bazongera kubyina indirimbo ze kandi we yaburaye

Yanditwe na: Martin Munezero 4 November 2018 Yasuwe: 1175

Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Eric Senderi uzwi ku kabyiniro ka ‘International Hit’ na bagenzi be barimo Major Sgt Robert, Munyanshoza Dieudonne (Mibirizi) na Intore Tuyisenge bishyize hamwe bashyiraho uburyo bwo kwishyuza umuntu wese ukoresha ibihangano byabo mu bikorwa bihuza abantu benshi.

Senderi na bagenzi be ngo bakoze imyaka myinshi none bakeneye inyungu ziv mu bihangano byabo

Ibi ngo babikoze nyuma yo kubona ko umusaruro bavana mu bihangano byabo ntaho uhurira n’imbaraga babishoramo nyamara hari abandi baba babyungukiyeho kubarusha.

Mu kiganiro kigufi Senderi yagiranye n’Ibyamamare dukesha iyi nkuru, yavuze iki aricyo gihe ngo umuhanzi nawe atungwe n’ibihangano bye nk’uko n’abandi batungwa n’imyuga itandukanye bakora.

Uyu muhanzi akomeza avuga ko usibye indirimbo bakora bakazitanga nk’impano, nk’iyo yakoreye ikipe ya Rayon Sports n’iyo yakoreye FPR izindi zose ngo abantu bakwiye kumenya ko kuzicuranga mu bikorwa byahuje imbaga harimo n’ibihe by’icyunamo mutabivuganye hazitabazwa itegeko.

Ati “Nibanyereka ko ihema bazanye, Sound, intebe,n’ ibindi byose byatangiwe ubuntu nanjye ibyanjye ntacyo nzababaza kuko icyo tudashaka ni uko ibyacu bikoreshwa ku buntu kandi ibindi biraho byishyuwe.”

Senderi avuga ko yumva bibabaje cyane kubona abayobozi bazi neza iby’itegeko rirengera umutungo mu by’ubwenge baterura bakabyina indirimbo zabo mu bitaramo n’amakoraniro nyamara ba nyiri izi ndirimbo baburaye.

Ubu ngo abakomeje kutabyubahiriza bazabiryozwa ariko ngo abayobozi nabo babashyigikire kuko babatoye babizeye.