Print

Ray J wahoze ari umugabo wa Kim Kardashian yamennye amabanga ye menshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 November 2018 Yasuwe: 2496

Uyu muraperi w’imyaka 37 yavuze ko Kim Kardashian atakaza buri mwaka akayabo k’ibihumbi 75 by’amadolari agura utwenda tw’imbere ndetse akunda kunywa umuvinyo witwa Cristal.

Ku wa kane w’iki cyumweru,nibwo Ray J yavuze ko aticuza kuba yaratandukanye na Kim ndetse bimushimisha kuba yararyamanye nawe mbere ya Kanye West usigaye ari umugabo we.

Yagize ati “Kim nanjye twagiranye ibihe byiza.Twakundaga gukorana siporo gusa ntiyayikundaga kuko yanga kugira ibyuya.Iyo yakoraga siporo yaburaga ukuntu yitera ibirungo.Yakundaga imibonano mpuzabitsina nk’umusazi ndetse yari afite igikapu gitukura cya Louis Vuitton cyari cyuzuye ibikinisho byo kumufasha gutera akabariro.yatakaje ibihumbi birenga 100 by’amadolari agura amakariso (G-strings).

Ray J yamamaye cyane mu bitangazamakuru kubera amashusho y’urukozasoni yasohotse ari gutera akabariro na Kim Kardashian byatumye n’uyu mugore aba icyamamare,akurura amaso y’ibyamamare bitandukanye kubera ubwiza bwe.




Ray J yashyize hanze amabanga ya Kim Kardashian