Print

Abagororwa benshi batorotse gereza ya Beni nyuma y’ imirwano

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 4 November 2018 Yasuwe: 992

Umucamanza mu rukiko rwa gisirikare mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru ahabereye icyo gitero Maj Kazadi Nzengu, yabwiye Ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP icyo gitero cyagabwe n’ aba Mai Mai aricyo cyabaye intandaro yo gutuma abagororwa batoroka gereza ya Beni.

Umuvugizi w’ igisirikare muri ako karere, Mak Hazukay yavuze ko icyo gitero cyagabwe n’ aba Mai Mai bagamije gutorokesha benewabo bari bafungiye muri iyi gereza.

Yagize ati “Twarwanye turabatsinda ariko abagororwa batorotse. Ni aba Mai mai bashaka gufunguza benewabo”

Abo bategetsi babiri nta cyo bavuze ku mubare w’ abagororwa batorotse.

Mu mujyi wa Beni hakunze kugabwa ibitero n’ abantu bitwaje intwaro bo mu mutwe wa ADF naru wo muri Uganda.
Ibyo bitero kandi binashinjwa aba Mai-Mai n’ indi mitwe y’ abarwanyi ibarizwa mu mashyamba yo muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.