Print

Abahanzi 2 bagaragaje inyota yo gusimbura Perezida Museveni ku butegetsi

Yanditwe na: Muhire Jason 4 November 2018 Yasuwe: 761

Muri iki cyumweru aba bahanzi uko ari bombi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko biteguye kwiyamamariza kuyobora igihugu cya Uganda mu matora ateganyijwe kuzaba mu mwaka wa 2021.

Mu butumwa bashyize ku mbuga zabo bavuze ko bahagaze bwuma kandi biteguye kwiyamamaza.

A Pass yagize ati “inzozi zanjye kuva kera zari ukuba umuyobozi. Maze igihe kinini niruka ku nzozi zanjye, inzozi zo kuba perezida wa Uganda. Igihe ni iki...ntangiye urugendo. Uganda ikeneye umuyobozi uhamye. Uwo ni njye.”

Geosteady ati” Kora igikwiye , kandi kitoroshye ,Shaka ubusobanuro bw’ijambo Iherezo […] Asoza abaza abamukurikira niba bari kumwe.

Aba banyamuziki uko ari 2 baziyamamariza kuyobora igihugu cya Uganda mu gihe Depite Bobi Wine we candidature ye yanzwe aho bamwe bavuga ko adashobora kuyobora Uganda bitewe n’imyitwarire ye.

Amatora ya Perezida wa Uganda ateganyijwe mu mwaka wa 2021. Perezida wa Museveni nawe itegeko nshinga rya Uganda ryakuwemo ingingo y’ imyaka yamuzitiraga bivuze ko uretse we ubwe ushobora guhitamo kutiyamamaza naho ubundi amategeko ntamukumira.