Print

Manishimwe Djabel agiriye ikibazo gikomeye mu mukino wa Gicumbi FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 November 2018 Yasuwe: 3455

Ubwo igice cya mbere cyari kigiye kurangira,Manishimwe Djabel watsinze igitego ku munota wa 27 kuri coup Franc,yagize ikibazo gikomeye agonganira na myugariro ndetse n’umunyezamu wa Gicumbi mu kirere,agwa hasi nabi bituma ata ubwenge ndetse abakinnyi b’amakipe yombi bahurura bafite ubwoba, bakuramo imyenda bamuha umwuka,n’ururimi rwe rwasohotse hanze.

Djabel uri mu bakinnyi b’imena ba Rayon Sports,yahise ahabwa ubufasha bwibanze n’abaganga b’amakipe yombi ndetse n’imbangukiragutabara ihita iza,bamuha umwuka.

Manishimwe Djabel wateye ivi ku munsi w’ejo agasaba umukunzi we Niyitunganye Kawthar kuzamubera umugore nyuma y’imyaka 2 bamaze bakundana,yasimbuwe na Yannick Mukunzi.

Rayon Sports yarangije igice cya mbere cy’umukino w’umunsi wa 4 yakinnye na Gicumbi FC,iyoboye n’ibitego 3-0 birimo 2 bya Sarpong Micheal na Manishimwe Djabel.