Print

Umunya Ghana yaciriwe igitsina muri Republic of Ireland

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 November 2018 Yasuwe: 1554

Uyu mugabo usanzwe uzwi nka Robert,yasanzwe mu nzu ye aryamye mu maraso ye,bamuciye igitsina ndetse n’uruhu rwo ku ijisho gusa abamwishe ntibamenyekanye.
Uyu mugabo yiciwe mu nzu zituyemo abantu baturuka hanze ya Republic of Ireland,zikunze kubamo urugomo rwinshi.

Ku wa Kane w’iki Cyumweru,nibwo uyu mugabo yishwe ndetse Polisi yahise ita muri yombi umugore basanze mu nzu yiciwemo we n’abandi bagabo bakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi.

Kugeza ubu polisi ya Republic of Ireland ntiramenya impamvu abicanyi baciye imyanya y’ibanga uyu mugabo ndetse n’impamvu bayishyize kuri za kizimyamwoto zo mu nyubako.