Print

Umwana ukina muri filime n’ ikinamico nyarwanda yavuze icyo yungukiramo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 5 November 2018 Yasuwe: 1813

Ni mu kiganiro uyu mwana w’umukobwa yagiranye na Isango Star,aho yagiye amubaza ibibazo bitandukanye bigendanye n’umwuga wa sinema n’ikinamico uyu mwana yinjiyemo akiri muto.

Mu bisubizo bitangaje,umunyamakuru yatangiye abaza uyu mwana amazina ye nawe amusubiza avuga ko yitwa ’Sapuna’,akaba yakomeje amubwira ko yamubonye no muri Filime amubaza niba azi kuzikina cyane,Sapuna nawe subiza agir’ati "Yego"...Amubajije igihe yamenyeye ko azi gukina Filime, umwana nawe ati "Nkiri Muto".

Sapuna n’umunyakamuru wa Isango Star

Umunyamakuru yahise amubwira ko nubu abona akiri muto,umwana nawe ati "Oyaaaa..",aha yahise amubaza imyaka afite maze amusubiza avuga ko afite imyaka irindwi,amubaza imyaka yari afite atangira gukina filime nyarwanda,umwana amusubiza ko yari afite imyaka itanu.

Sapuna umunyamakuru yamubwiye ko amubona no mu ma Kinamico maze yifuza kumenya uko abifatanya na Filime,mu gisubizo cyatunguye umunyamakuru umwana yagize ati "Njyewe mbikora nk’ibisanzwe",umunyamakuru akaba yahise amubaza niba bitamugora,avuga ko bitamugora yewe ko nta n’isoni agira nk’izabandi bakobwa.

Aha Sapuna akaba yanaboneyeho n’umwanya wo kuvuga ko uretse filime n’amakinamico ari n’umuhanzi ndetse ko afite n’indirimbo yitwa ’Byina’.

Mu gukomeza ikiganiro umunyamakuru yagiranye na Sapuna yamubajije umwaka yigamo maze avuga ko ageze mu wa kabiri w’amashuli abanza,amubajije umwanya anjya aba mu ishuli, yagize ati "Mba uwa kane cyangwa uwa gatanu".

Sapuna kandi yabajijwe niba ibintu abamo bidatuma atiga avuga ko bidatuma atiga,ati "Oyaa..ahubwo bituma ndushaho gutera imbere".

Mu gusoza umunyamakuru akaba yifuje kumenya umuhanzi uyu mwana w’umukobwa akunda maze avuga ko akunda umuhanzikazi ’Knowless Butera’ ndetse avuga ko no mu ndirimbo ze iyo azi ari iyitwa "Nzaba Mpari".