Print

Umushoferi w’ ikamyo yatwikiwe mu modoka abasivile 7 bararaswa muri Kongo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 November 2018 Yasuwe: 1284

Umuyobozi mu karere ka Beni Teddy Kataliko yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’ Abafaransa AFP ko aba barwanyi batwikiye umushoferi w’ ikamyo mu modoka ye bakanica abasivile 7 ahitwa Mangboko , bakanica undi ahitwa Oicha bagashimuta 15 barimo abana 10.

Umuvugizi w’ igisirikare Captain Mak Hazukay nawe yemeje ko abapfuye bamaze kurenga 7.

Kataliko asa n’ uwagaragaje ko igisirikare cyananiwe kurinda abaturage bacyo ati “Ni ibisanzwe igisirikare cyananiwe kurinda umutekano w’ abaturage” gusa Captain Hazukay we siko abibona ashingiye ku kuba ngo igisirikare gitabara bwangu kigahagarika abo barwanyi.
ADF, muri 2001 , Leta zunze ubumwe za Amerika yemeje ko ari umutwe w’ iterabwoba. Uyu mutwe ugizwe n’ abarwanya Leta ya Perezida Museveni ariko ugakorera no muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo.

Muri 2014, uyu mutwe ushinjwa kuba waragabye ibitero muri aka gace ukica abasivile 700 n’ ingabo za Tanzania 15 zari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.