Print

Umuganga yasambanyije ku ngufu umwana w’imyaka 4 wari urembye cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 November 2018 Yasuwe: 1426

Uyu mwana wari urwariye mu bitaro by’ahitwa Lucknow,mu ntara ya Uttar Pradesh mu Buhindi,yafashwe ku ngufu n’uyu muganga ubwo yarimo avurwa.

Umuyobozi wa polisi muri aka gace yavuze ko uyu mwana w’umukobwa yabwiye nyirakuru ko muganga we n’abandi bagabo 4 bamufashe ku ngufu mu ijoro ryo kuwa Gatandatu taliki ya 03 Ugushyingo 2018.

Polisi yavuze ko bamaze guta muri yombi umugabo umwe,ndetse bari guhiga abandi bane kugira ngo batabwe muri yombi aho byabaye ngombwa ko hitabazwa amashusho ya CCTV kugira ngo bamenye impamvu uyu mwana w’umukobwa wari ukeneye kwitabwaho yasanzwe wenyine mu cyumba.

Uyu mwana w’umukobwa yari amaze iminsi 4 avurirwa muri ibi bitaro,nyuma yo kurumwa n’inzoka ikamutera ubumara.

Mu buhindi ibyaha byo gufata ku ngufu abana bikomeje kwiyongera aho Leta y’iki gihugu yashyizeho ibihano bikarishye byo gufunga imyaka 20 umuntu ufashe umukobwa uri hejuru y’imyaka 20 mu gihe usambanyije umwana uri munsi y’imyaka 12 agomba guhanishwa igihano cy’urupfu.


Comments

mazina 5 November 2018

Ubusambanyi nicyo cyaha kihuta cyane kurusha ibindi,kandi nicyo kizatuma abantu nyamwinshi Babura paradizo.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.