Paul Pogba w’imyaka 25 yakoresheje urubuga rwe rwa Instagram agaragaza inyogosho ye nshya. Pogba yanditse ku ifoto ye ati: “Kunkomereta umutima , nzahora ngukunda @Manchester United.”
Iyi niyo nyogosho nshya Paul Pogba yashyize ku mutwe we
Aya magambo yateje urujijo mu bakunzi ba United aho umwe yagize ati: “Ibi bisobanura iki” undi na we ati: “Urashaka kuvuga iki?”.
Paul Pogba ni we watanze umupira kuri Marcus Rashford ubwo babonaga igitego cy’intsinzi ku munota wa 92 batsinda AFC Bournmouth Kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Ugushyingo.