Print

Paul Pogba yashyize inyogosho nshya ku mutwe igizwe n’igishushanyo cyateye ubwoba abafana ba Manchester United[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 5 November 2018 Yasuwe: 4571

Paul Pogba w’imyaka 25 yakoresheje urubuga rwe rwa Instagram agaragaza inyogosho ye nshya. Pogba yanditse ku ifoto ye ati: “Kunkomereta umutima , nzahora ngukunda @Manchester United.”


Iyi niyo nyogosho nshya Paul Pogba yashyize ku mutwe we

Aya magambo yateje urujijo mu bakunzi ba United aho umwe yagize ati: “Ibi bisobanura iki” undi na we ati: “Urashaka kuvuga iki?”.

Paul Pogba ni we watanze umupira kuri Marcus Rashford ubwo babonaga igitego cy’intsinzi ku munota wa 92 batsinda AFC Bournmouth Kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Ugushyingo.