Print

Uganda: Abanyeshuri bata ishuri kubera gutinya ibitera

Yanditwe na: Ubwanditsi 5 November 2018 Yasuwe: 765

Ubuyobozi butangaza ko izi nyamaswa , zihohotera abantu ariko abanyeshuri cyane cyane akaba ari bo bibasirwa cyane kuko abenshi izo nyamaswa zibakomeretsa abandi zikabakubita bituma umubare munini uta ishuri.

Robert Kyomuhendo, Umuyobozi ushinzwe uburezi muri Hoima , yatangaje ko ubwoko bw’inkende buzwi nk’ibitera bugira uruhare rukomeye mu migendekere mibi y’uburezi muri aka karere kuko umubare munini wataye ishuri bikanatuma akarere gasubira inyuma mu mitsindire.

Uyu muyobozi yatangarije Chimpreports dukesha iyi nkuru ko bakora uko bashoboye ngo bigishe abantu uko babana n’izo nyamaswa hatagize uhohoterwa, ariko bikaba ntacyo biratanga.

Umuganga w’inyamaswa ku kirwa cya Ngamba cyegereye aka gace Dr Joshua Rukundo yatangaje ko abaturage baramutse batojwe uko bitwara ku bitera byagabanya amakimbirane abantu bagirana nabyo kuko ngo kwendereza abantu biterwa ahanini n’abantu babishotora .