Print

Umugore wa Besigye yasubije Perezida Museveni wavuze ko amaze imyaka 45 adateka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 November 2018 Yasuwe: 3823

Kuri iki Cyumweru nibwo Perezida Museveni yabwiye ba Rwiyemezamirimo b’ urubyiruko ko atarakandagira mu gikoni kuva yashakana n’ umugore we Janet. Ati “Imyaka 45 irashize mbana na Mama Janet , sindakandagira mu gikoni”

Perezida Museveni yongeyeho ati “Abatware b’ ingo ntibajya mu gikoni, niko bigomba kugenda”

Winnie Byanyima yashyize ubutumwa kuri Twitter avuga ko Museveni yamutengushye ku byo yatangaje.

Yagize ati “Natunguwe n’ ibyo Perezida Museveni yatangaje. Guteka ntabwo ari akazi kagenewe abagore. Ni ubumenyi busanzwe mu buzima. Abantu bose baba abagore n’ abagabo bashora guteka”

Iyi mpirimbanyi y’ uburenganzira bwa muntu, yavuze ko guteka, gusukura, n’ indi mirimo yo mu rugo byahariwe abagore bituma batabasha kujya muri politiki n’ ibindi bibinjiriza ifaranga.

Inyigo zigaragaza ko muri Uganda umubare w’ abagore bajya mu mashuri, mu bushabitsi no muzindi nzego ari bake bitewe n’ umuco w’ iki gihugu.


Byanyima n’ umugabo we Besigye