Print

Umunyamakuru yaguwe gitumo n’abaturage ari gusambanya umugore w’undi mugabo bamuha igihano atazibagirwa mu buzima bwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 5 November 2018 Yasuwe: 9321

Abaturage bakoze uburyo bwose bamuha igihano kizamubera isomo mu buzima batibagiwe no kumuteza imbaga y’abantu yari isanzwe isoma amakuru atandukanye yanditse.

Abaturage basebyaga uyu munyamakuru, bakwirakwije amafoto ariho n’ibyangombwa bye bigaragaza ko yitwa Clayton Masekesa ukorera ikinyamakuru Newsday.

Amwe mu mashusho yafashwe agaragaza umugabo arimo guhatirwa kugenda akururuka mu cyondo, mu gihe abamuhanaga bagendaga bamuvugiriza akaruru inyuma. Hari aho agera agahaguruka bakamusiga ibyondo mu maso no mu mutwe.

Iyi nkuru dukesha WWWNews ivuga ko uyu munyamakuru Masekesa ari umunyamakuru wa siporo, akaba yarafatiwe mu rugo rw’umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Mutare City FC, Soul Tom, ashinjwa gusambanya umugore we.

Soul Tom nk’umuntu uziranye n’abantu benshi, yarabyifashishije babasha kujyana uwo munyamakuru ahantu hiherereye ubundi baramukosora. Nyuma y’aho video igereye hanze, hari bamwe mu bashinzwe umutekano bahise batabwa muri yombi bazira kwandagaza uyu mugabo mu buryo buhabanye n’amategeko.