Print

Gakenke: Abakekwaho kwica umugabo wavuye mu rugo agiye gufata amafaranga batawe muri yombi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 November 2018 Yasuwe: 1581

Abatawe muri yombi ni Habimana Aphrodice, Mushimiyimana Celestin na Uwamukijije Damien, bakekwaho icyaha cyo kwica uwitwa Niyonzima Jean Pierre ku itariki 31 Ukwakira 2018 mu Karere ka Gakenke.

Umurambo wa Niyonzima Jean Pierre watoraguwe mu mugezi wa Gaseke mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke uhambiriye mu mufuka.

Aba bakekwaho kumwica biriranywe mu kabari bagambiriye kumwambura amafaranga yari amaze kubikuza muri banki. Umurambo wa nyakwigendera ukaba warasanzwe mu mugezi wa Gaseke. Aba bose bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi i Janja mu gihe iperereza rigikomeje.

Abo mu muryango wa nyakwigendera bahamya ko bamuherukaga ku wa Kabiri ubwo yavaga mu rugo agiye gufata amafaranga ibihumbi 250 y’u Rwanda yari yasaguriwe ku cyamunara yari aherutse guterezwa, bikavugwa ko abamwishe ari yo bari bagamije kumwambura.

Urupfu rwa Niyonzima rwateye abaturage kuvuga ko muri aka gace ubwicanyi buri ku kigero gikabije batanga n’ ingero z’ amazina y’ abantu barenga batatu bamaze kuhicirwa ariko ubuyobozi bw’ umurenge buvuga ko bidakabije kuko hari hashize nk’ imyaka 3 nta muntu uhiciwe.