Print

Yvan Buravan yagize icyo avuga ku bakobwa barizwa n’indirimbo ze z’urukundo

Yanditwe na: Muhire Jason 6 November 2018 Yasuwe: 761

Umuhanzi Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan ni umwe mu bahanzi nyarwanda bazwiho kuririmba indirimbo z’urukundo aho bamwe mu bakobwa bagira imitima yoroshye akenshi barizwa n’indirimbo ze kubera amagambo aryoheye amatwi aba ayumvikanamo

Buravan ngo ku giti cye bisobanura byinshi ndese n’umugisha utagabanyije bigatuma afata umwanya agakora indirimbo ziganisha ku rukundo kuri ubu akaba ari nayo mpamvu yatumye Album ye ayita ‘Love Lab’ bisobanura ko ari ahantu akorera urukundo.

Yagize ati” Nakira ubuhamya by’ abana bato batazi kuvuga batangira baririmba indirimbo zanjye gusa ku bwanjye haba ku bakobwa bafatwa n’amarangamutima byose n’umugisha”

Bimwe mu bitaramo bitandukanye uyu musoe yaririmbye indirimbo ze zigakora ku mitima ya benshi harimo igitaramo aherutse gukorera I Bujumbura aho bamwe mu bakobwa bafashwe n’amarangamutima akarira bikaba ngombwa ko bamuzanira Buravan kugira ngo amuhoze amarira.

Muri kuno kwezi ku Ukuboza nibwo uyu muhanzi azashyira hanze Album ye y’indirimbo ikubiyeho indirimbo 18 zirimo nizo yahuriyeho n’abahanzi batandukanye barimo Charly na Nina ,Active,A Pass ,A.Y ndetse n’abandi.