Ku cyumweru, umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yifurijwe isabukuru nziza n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia bamaranye imyaka 5 babana nk’umugabo n’umugore ,nyuma y’iminsi micye abo bombi bongeye gutungurwa n’inshuti zabo z’akadasohoka zirimo Butera Knowless na Clement Ishimwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 5 babanye.
Ibirori byabaye mu ibanga rikomeye kubera ko nta nshuti zabo nyinshi zari zihari Tom Close na Tricia bashyize hanze hanze ifoto ibagaragaza bombi barimo gukata umutsima bishimira kuba bamaranye imyaka 5 bakoze ubukwe.
Mu butumwa Tom Close yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook yashimiye byimazeyo Knowless na Clement bamutunguye n’umugore we ndetse nabo baboneraho kubifuriza isabukuru nziza y’imyaka 5 babanye.
Ati"Umutsima[Cake] waje utunguranye mwakoze cyane Clement ishimwe na Butera Knowless."
Maze Clement nawe ahita yungamo ati mbifurije isabukuru y’imyaka 5 mukoze ubukwe.
Twakwibutsa ko Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yashyingiranwe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne mu Biryogo tariki 30 Ugushyingo 2013.