Print

Umusore yaguye mu ruzi arapfa ubwo yarimo yifata selfie

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 November 2018 Yasuwe: 1890

Uyu musore uvuka mu gace kitwa Ktaawaalsa mu ntara ya Andhra Pradesh mu Buhindi,yahuye n’uruva gusenya ubwo yarimo yifatira selfie ku kiraro cyo hejuru y’uruzi,ararangara agwamo,abantu baje kumutabara basanga yapfuye kare.

Raju yari yishimye cyane kubera ko yari aje ku ngoro ikomeye yitwa Maa Majhighariani,niko gushaka kwifata selfie ahagaze kuri iki kiraro kiri hafi yayo,ntibyamuhira agwa mu ruzi arapfa.

Abantu bashinzwe gutabara abantu barohamye bahageze basanga uyu musore amaze gupfa,niko kubimenyesha abagize umuryango we.