Print

Kenya: Umusore n’ umukobwa bigaga muri Kaminuza barohamye kubera selfie

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 November 2018 Yasuwe: 2184

Ni ubwa kabiri bari bagiye kwifotoreza kuri uyu mugezi witwa Yala. Uyu mukobwa Atieno wigaga mu mwaka wa mbere muri kaminuza yagiye ku rutare ngo yifotoze, ifoto yagombaga gufotorwa n’ iyi nshuti ye yigaga mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza. Ako kanya yahise anyerera agwa mu mazi.

Abanyeshuri bari kumwe babanje guseka bagira ngo ni ibyoroheje babona ntashoboye kwivanamo, inshuti ye yahise isimbukira mu mazi nawe aheramo , umusore witwa Omondi yagerageje kubarohora ariko biramunanira.

Nyina w’ uyu mukobwa nawe yahise agwa muri koma bamujyana ku bitaro bya Kisum ubwo yakiraga inkuru y’ uko umukobwa we yarohamye akabura. Kugeza ku mogoroba wo kuri uyu wa mbere imirambo yabo yari itaraboneka.

Kennedy Akuku, mubyara w’ uyu musore warohamye yavuze ko uyu musore yari asanzwe azi koga.

Uyu musore n’ inkumi bitanzwi niba bakundaga barohamye ku wa Gatandatu, polisi yo muri aka gace iracyashakisha imirambo yabo.

Abashakashatsi b’ikigo cya Amerika kigenzura ibyanditswe ku buvuzi "National Library of Medicine of the United States" baherutse kugaragaza ko abantu 259 bamaze guhitanwa no kwifotoreza selfie ahantu hateye ubwoba.