Print

Mashami Vincent yakoze impinduka mu Mavubi azamufasha guhangana na Centrafrique

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 November 2018 Yasuwe: 1854

Nubwo ku munsi w’ejo hasohotse urutonde rw’abakinnyi 25 Amavubi azifashisha,Mashami Vincent yaruvuguruje ahinduramo abakinnyi bake ndetse yongeramo 2 baba 27, gusa Haruna Niyonzima na Mugiraneza Jean Baptiste ntibigeze barugaragaramo.

Abakinnyi 27 Mashami yahamagaye

Umukinnyi Rugirayabo Hassan uri kwitwara neza mu ikipe ya Mukura VS yahamagawe mu ikipe y’igihugu we n’abasore 2 bakina mu cyiciro cya gatatu mu Bubiligi barimo Shema Trésor w’imyaka 22 ukina ku ruhande asatira, muri Torhout 1992 KM FC na Rubanguka Steve ukina muri Patro Eisden Maasmechelen.

Mu bandi bakinnyi batunguranye mu Mavubi harimo Kalisa Rachid wa Kiyovu Sports na Mushimiyimana Mohamed wa Police FC mu gihe Rusheshangoga Michel atahamagawe.

Kwizera Olivier ukinira Free State Stars FC muri Afurika y’Epfo,uheruka gukina mu mukino wa Cote d’Ivoire yitwayemo nabi cyane ntiyahamagawe mugihe Kevin Muhire na Djabel Imanishimwe bahamagawe ubushize batahamagawe kuko bari mu ikipe y’abatarengeje imyaka 23 yitegura guhangana na RDC.

Amavubi azakina na ‘Les Fauves du Bas-Oubangui’ ya Centrafrique,ku Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018 kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

Abakinnyi 27 bahamagawe:

Abanyezamu:

Kimenyi Yves (APR FC),
Bashunga Abouba (Rayon Sports FC),
Rwabugiri Omar (Mukura VS)

Ba Myugariro:

Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Belgium), Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports FC), Rugwiro Herve (APR FC),
Manzi Thierry (Rayon Sports FC),
Fitina Ombolenga (APR FC),
Imanishimwe Emmanuel (APR FC),
Rutanga Eric (Rayon Sports FC)
Rugirayabo Hassan (Mukura VS).

Abo Hagati:

Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC),
Mukunzi Yannick (Rayon Sports FC),
Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium),
Buteera Andrew (APR FC),
Niyonzima Ally (AS Kigali),
Iranzi Jean Claude (APR FC),
Rubanguka Steve (Patromaasmeshelen, Belgium).

Ba rutahizamu:

Medie Kagere (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC),
Usengimana Danny (Terasan, Egypt),
Shema Tresor (Torhout 1992km FC, Belgium) Mico Justin (Sofapaka, Kenya)