Print

Mu mafoto reba Hoteli yafunguwe y’igitangaza ku isi yubatse munsi y’amazi yahawe izina ry’ikinyarwanda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 November 2018 Yasuwe: 4839

Iyi hoteli y’amagorofa abiri, yubatse muri metero 4.99872 munsi y’inyanja y’u Buhinde ifite icyumba cyo kuraramo, aho kuba, ubwogero, icyumba cy’imyitozo ngororamubiri n’ahateguriwe abantu bashaka kuganira bitegeye ubwiza bw’inyanja.

‘Muraka’ ishobora kwakira abantu icyenda, ikaba yarubatswe n’asaga miliyoni 15 z’amadorali. Ni ahantu haryoheye gusohokera ku bakunda gutembera.

Uwahasohokeye aba yisanishije n’ibinyabuzima biba mu mazi kuko iyi hoteli igizwe n’ibirahuri uba ureba ibindi binyabuzima bitandukanye byo mu mazi.

Ibice biyigize byateranyirijwe ku butaka bwa Singapore, bijyanwa muri Maldives mu bwato bwihariye. Yashyizwe mu mazi, ishyigikizwa ibyuma bikomeye bituma itanyeganyega mu gihe cy’umuraba.

Kurara muri ‘Muraka’ byibura ijoro rimwe ntibyakwigonderwa na buri wese kuko ari ukwishyura ibihumbi 50 by’amadorali (50.000$) asaga miliyoni 43 mu manyarwanda harimo n’amafunguro.

Mushobora gukorera inama muri iyi hotel muri kureba n’ibindi binyabuzima biba mu mazi.


Aho gufatira amafunguro.


Aho abari muri hoteli bashobora kotera akazuba ku gice gitunguka hejuru.




Ishusho igaragaza ikirwa cya Rangali muri Maldives aho iyi hoteli iherereye