Print

Umugore wa Mauro Icardi yibasiriye Cristiano Ronaldo kuri Televiziyo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 November 2018 Yasuwe: 2267

Wanda Nara usanzwe ashinzwe gushakira amakipe uyu mugabo we yabwiye Tv yitwa Tiki Taka ko Juventus itabasha kwicaza Cristiano Ronaldo ku ntebe y’abasimbura nkuko Inter Milan yabigenje kuri Icardi ubushize aho yavuze ko nta buhanga uyu munya Portugal amurusha.

Umugore wa Icardi yanenze ubushobozi bwa Ronaldo muri Serie A

Yagize ati “Mauro ntiyakinnye imikino 3 ya Serie A ariko afite ibitego 6 bijya kungana n’ibya Ronaldo ufite 7. Nakwifuza kubona Cristiano Ronaldo yicaye ku ntebe y’abasimbura ikipe ye iri gutsinda ibitego 5 kandi yashobora gutsindamo 3.

Wanda Nara yavuze ko umugabo we yakagombye kuba yaratsinze ibitego birenze ibya Cristiano Ronaldo iyo aba yarakinnye umukino Inter Milan iherutse kunyagira Genoa ibitego 5-1.

Wanda Nara yatangaje ko aamkuru avuga ko umugabo we Mauro Icardi ashakwa na PSG ari ibinyoma kuko batigeze bamuhamagara ndetse badafite na nimero ye ya telefoni.