Print

Rutsiro: Bamwe mu banyeshuri bigira mu mashuri abashaje [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 November 2018 Yasuwe: 545

Ishuri ribanza rya Rundoyi rifashwa na Leta ryashinzwe mu 1981, ubu rifite ibyumba byo kwigiramo 11, ibyinshi ni ibyubatswe icyo gihe, bimwe birashaje cyane, byubakishije rukarakara, hari aho amatafari yavuyemo, kandi ntibyari byubatse neza.



Umwe mu barezi kuri iri shuri avuga ko ibyumba bishaje by’iri shuri ari imbogamizi ikomeye cyane ku bana biga hano n’abarezi babigisha.

Yabwiye Umuseke ati “Amabati y’icyo gihe (mu myaka 36) arashaje cyane, ahenshi iyo imvura iguye bisaba ko abana batiga.”

Uyu murezi avuga ko nk’ahagiye havamo amatafari usanga bituma abana biga bareba hanze, ubwiherero bushaje cyane ariko bugikoreshwa n’ibindi bibera imbogamizi imyigire hano.

Kuri iri shuri, riherereye muri metero nke cyane uvuye ku biro by’Akagari ka Rundoyi, ubuyobozi kugeza ku bo ku karere ngo bagiye buhagera kandi bababwiye ko bari muri gahunda y’abagiye kubakirwa.

Iri shuri riherutse no kongeraho ‘Nine Years Basic Education’ (NYBE), ubu hari kuzamurwa ibyumba by’amashuri bitandatu.

Umwe mu barezi baho ati “Ibyumba biri kubakwa bizajyamo Nine, urumva ko primaire nta kibazo bazaba bakemuye. Twifuza ko hakubakwa ibyumba bihagije kandi bikwiriye.”


Raphael Reberaho umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Rutsiro yabwiye Umuseke ko aha Rundoyi atari ho gusa hari amashuri ashaje, ngo uko ubushobozi buboneka bazagenda bakemura iki kibazo. Aha Rundoyi ngo bazaba bifashisha ibi byumba biri kubakwa.