Print

Umukecuru w’imyaka 82 ufite umugabo w’imyaka 39 yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ibanga akoresha kugira ngo atere akabariro [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 November 2018 Yasuwe: 5660

Hattie yavuze ko nyuma yo gutandukana n’umugabo we afite imyaka 48,yahise arahira gukundana n’abasaza ariyo mpamvu yahisemo kwibanira n’uyu mugabo w’imyaka 39 John ndetse akora imyitozo myinshi akoresheje umupira munini kugira ngo batere akabariro.

Uyu mukecuru yavuze ko akora imyitozo buri munsi yo gushyira umupira uremereye kunda ndetse akawuzamura mu gituza kugira ngo abone imbaraga zo gutera akabariro.

Yagize ati “uyu mupira ngumaranye imyaka 35 yose.utegurira umubiri wanjye guhangana.ufite akamaro gakomeye kuko utuma nitegura neza gutera akabariro n’umugabo wanjye. Ni umugabo mwiza ndetse yabwiye ko akunda abakecuru biranshimisha cyane.”

Hattie na John bahuriye ku mbuga nkoranyambaga,batangira gukundana,bapanga kubana none ubu bari kumwe.

Uyu mukecuru yavuze ko yikundira abagabo bakiri bato kuko bahora bafite icyizere cy’ejo hazaza ndetse bakora cyane kugira ngo bagere ku nzozi zabo.