Print

Musanze: Ishuri rya Gakoro rirashinjwa kubuza abana gukora ibizami kubera ifunguro

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 November 2018 Yasuwe: 703

Ibyo kuba kuri iri shuri rya Gakoro abana batabashije kwishyurirwa amafaranga y’ifunguro batemerwa gukora ibizami, binashimangirwa kandi n’abanyeshuri ubwabo bavuga ko babuzwa gukora ibizamini ahubwo bakarenga bagahabwa iryo funguro bashinjwa kutishyura.

Icyakora ibivugwa n’aba babyeyi ndetse n’abanyeshuri bakabishimangira, biterwa utwatsi n’umuyobozi w’iri shuri NTIHINYUZWA Straton uvuga ko abatangaje ibi ari abagamije gusebanya, kuko ngo nabo nk’abarezi bazi neza akamaro k’ikizamini mu myigire y’umwana, bityo ngo ntibashobora gutinyuka kukimubuza.

Mu gihe ubuyobozi bw’iri shuri rya Gakoro bwitana ba mwana n’abarishinja kubuza abana gukora ibizami, ushinzwe uburezi muri uyu murenge wa Gacaca riherereyemo, FURAHA Angelique we avuga ko nta muntu wigeze abagezaho iki kibazo gusa ko bibaye ariko byagenze koko byaba ari amakosa akomeye yanagira ingaruka kuwo ari wese wayagizemo uruhare

TV1