Print

Matic yahishuye uko abakinnyi ba Manchester United bitwara kuri Mourinho iyo batsinzwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 November 2018 Yasuwe: 971

Matic yavuze ko buri mukinnyi wese wa Manchester United abatifuza kurebana imonankubone na Jose Mourinho iyo batsinzwe ndetse bahitamo gukorera imyitozo kure ye y’amaso ye.

Yagize ati “Mourinho ni umuntu mwiza.Ahorana igitutu kuko buri wese aba amwitezeho gutsinda.Iyo twatsinzwe buri wese aba ategereje icyo atubwira.Akunda gutsinda ndetse iyo tutatsinze buri wese aramwihisha ku kibuga cy’imyitozo.”

Matic yavuze ko iyo Manchester United yatsinzwe,Mourinho ababwira ko bagomba gukora cyane kugira ngo bazabashe kwitwara neza mu mukino ukurikira.

Ikipe ya Manchester United iri mu Butaliyani aho yitegura guhangana na Juventus mu mukino wa UEFA Champions League kuri uyu mugoroba.


Matic yavuze ko abakinnyi ba Manchester United bihisha Mourinho mu myitozo iyo batsinzwe