Print

Davis D ngo azanye umwihariko w’indirimbo zikumbuza abakuze amateka ya cyera

Yanditwe na: Muhire Jason 7 November 2018 Yasuwe: 376

Icyishaka David uzwi nka Davis D ni umuhanzi nyarwanda ukora mu njyana nyafurika, yatangiye muzika mu mwaka wa 2010 kuri ubu ngo asanga kuba abahanzi bubu bakora indirimbo z’abubu gusa bidahagije baba bagomba gucishamo bagahanga indirimbo zikumbuza abakuze ibihe byabo bya cyera bakiri abasore.

Ibi abitangaje nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise Soso ikubiyemo uko bamwe mu bantu ba cyera basabanaga ndetse n’uko babagaho .aho wasangaga barasabana gusa ugasanga akenshi baha icyubahiro abifite mu gihe abatifite haraho bahezwaga.

Davis Aganira n’UMURYANGO yavuze ko aya mashusho ndetse na bimwe mu bintu bakoresheje muri aya mashusho byamuhenze gusa yavuze ko ntacyo bitwaye kuko icyo yashakaga kugeraho ari kujyenda akibona kuko benshi mu bakuze bakunze indirimbo ye ndetse bamushimira kuba yakoze mu nganzo akabibutsa amateka yahahise.

Yagize ati” Irinda ndirimbo Soso yego yaramenze gusa nashakaga gukora itandukaniro n’abandi kugirango nkumbuze abakuze ibihe byabo by’ahahise mu kimbo cyo gukora muzika abubu bisangamo gusa.”

Yakomeje avuga ko urujyendo rwe rwa muzika rutahagaze ndetse ko muri kuno kwezi kw’Ugushyingo azashyira hanze indi ndirimbo atashatse gutangaza izina ryayo aho yabwiye abakunzi be ko azi neza ko bazayishimira kubera uburyo ikozemo. Hano yaboneyeho gushimira Incredible imufasha muri muzika ye ndetse n’itangazamakuru muri rusange ridahwema kumushyigikira mu iterambere rya muzika ye ndetse n’abandi muri rusange.

REBA INDIRIMBO IKUMBUZA ABAKUZE AMATEKA YA CYERA: