Ibi birori biri kwamamazwa cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,biravugwa ko byari bisanzwe bihuza abakobwa baziranye ariko kuri ubu byabaye rusange nubwo biri gutegurwa mu ibanga rikomeye nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Eachamps abitangaza.
Ibi birori bitazwi aho bizabera,bizahuza abahungu n’abakobwa bashaka kwimara ipfa ryo gukora imibonano mpuzabitsina gusa bizakorwa mu bwiru bukomeye kuko Leta y’u Rwanda yanga urunuka uburaya cyangwa ubusambanyi bweruye.
Andi makuru dukesha Eachamps ni uko kwinjira muri ibi birori bizaba ari amafaranga ibihumbi 50 n’ibihumbi 30. Aho bizabera hazwi n’abari kubitegura gusa ngo n’abishyuye amafaranga nta byinshi babwira mu rwego rwo kubika iryo banga. Bishobora kuzaba tariki ya16 Ugushyingo 2018.
ubyise ibanga nkandi uvuga aho wakuye inkuru?nababuze akazi kwisi yose biarahaba
bagatwara amafranga yabantu.nibinaba police izarara ibatwaye ngo nibanga ?
Iyi ni iminsi y’imperuka koko.Iyi si ikeneye impinduka.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.
Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Dushake imana mbere yuko uwo munsi uteye ubwoba uza.
Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Dukore kugirango tubeho,ariko dushake cyane imana,twe guheranwa n’ibyisi gusa,kuko abibera mu byisi gusa,Imana ibafata nk’abanzi bayo.Byisomere muli Yakobo 4:4.
Babishyire kuri 100milles maze batubwire ahantu bizabera gusa.
sha ubwomwatangiye kwigana biriyabihugu bifite imyaku bihoramo imyuzure imitingito nintambara ibyobintu nibibera hano mugihugu umvako urwanda rwigenje imyaku niyo rugiye gufata rutazakira ndaziraguye police nirebekure izaburizemo iyomyaku