Print

Adeline Rwigara ngo abantu 4 si rubanda ahubwo byari ukuganyira inshuti

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 November 2018 Yasuwe: 2363

Umushinjacyaha yatangiye abibutsa ibyaha baregwa birimo; guteza imvururu muri rubanda, gukurura amacakubiri, no gukwirakwiza bihuha byangisha abaturage ubutegetsi buriho.

Adeline Mukangemanyi niwe watangiye yiregura, umwunganizi we Me Gatera Gashabana avuga ko ku cyaha umukiriya we aregwa cyo “guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda”, no gukurura amacakubiri, ubushinjacyaha bugishingira kuri ‘Audio’ zafashwe mu iperereza aganira n’abantu gusa.

Me Gashabana yavuze ko itegeko ririho ubu rivuga ko icyaha cyo guteza imvururu kirebana n’umuntu wese wakoze icyaha mu ruhame.

Ngo kugirango icyaha gihame uwo yinganira yakagombye kuba yaravuze amagambo mu ruhame, ubwo ngo nibwo byaba bigize icyaha.

Iyo ngingo y’amategeko kandi ivuga ko kugira ngo bibe icyaha hakagombye kuba harakoreshejwe imbwirwaruhame cyangwa inyandiko y’ubwoko bwose cyangwa amashusho.

We avuga ko iyo amajwi adafatwa mu bugenzacyaha ngo nta muntu wari kumenya ibyo bintu. Anavuga ko byafashwe binyuranyije n’ingingo y’amategeko ivuga ko urugo rw’umuntu rutavogerwa.

Ibikoresho byabo, telephones… ngo byafatiriwe binyuranyije n’ingingo ivuga ko bikorwa ku cyemezo cy’Umushinjacyaha Mukuru abiherewe uruhushya na Minisitiri w’Ubutabera.

Uwunganira Mme Mukangemanyi avuga ko ibyo yavuze byose yabiganiraga n’abavandimwe cyangwa inshuti ze bityo ari ibintu biri ‘privé atavugiye mu ruhame ngo atanakwiye gukurikiranwaho.

Kuri we ngo ntabwo abantu bane bagiranye ibiganiro ari bo bakwitwa rubanda.

Umwunganizi we yavuze ko ibikubiye mu majwi ari amaganya, agahinda n’umubabaro batewe no gupfusha Rwigara Assinapol, bagasaba inzego zitandukanye gukora iperereza ryimbitse ry’icyamwishe ntizibikore.

Yavuze ko kuva yapfa bagiye mu kiriyo n’ubu bataravamo kuko batazi neza icyamuhitanye.

Me Gashabana avuga ko Ubushinjacyaha butagaragaza abandi bantu uretse abavandimwe b’umukiriya we yaba yarabwiye amagambo buheraho bumushinja kugira ngo byitwe rubanda.

Ati “Sinshinzwe umutekano ariko uhereye igihe ayo magambo yavugiwe ndumva muri Repubulika y’u Rwanda umutekano ari wose, mbivuze kuko Umushinjacyaha atagaragae ikintu gifatika, ko haba harabaye abantu bivumbura bahereye kuri ayo magambo. N’ubu mbivuga ukoze iperereza ukabaza abantu mu Ntara, uretse twe tubiburana hano wasanga hari abantu 99% mu baturage batazi ibi bintu.”

Me Gashabana avuga ko umukiriya we ibyo yavuze bikomoka ku gahinda ko gupfusha umugabo Assinapol Rwigara we agasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuko yakekaga ko yishwe bikitwa impanuka ariko inzego zibishinzwe ntizirikorwe kugeza ubu.

Ku cyaha cya kabiri cyo gukurura amacakubiri, Me Gashabana yavuze ko ibisobanuro yatanze mbere bisa n’ubundi n’ibyo yagatanze kuri iki cyaha kuko ari ibiganiro byakozwe hagati y’abantu b’abavandimwe cyangwa b’inshuti bitakozwe mu ruhame.

Ati “Ni biriya biganiro twavugaga mu ruziga ruto rw’abantu bari mu kiriyo bashobora kwitototmba kandi ni uburenganzira bwabo.”

Ibyavuzwe ntibigaragaza ko byatanyije abantu ngo kereka Ubushinjacyaha bubigaragaje. Bityo ngo ibigize iki cyaha kiregwa umukiriya we ntibyuzuye.

Adeline Mukangemanyi ngo ntiyigeze yisanzura ngo avuge…

Ngo mu gihe cy’umwaka yamaze afunze ntiyigeze ahabwa umwanya urambuye ngo avuga akaga umuryango we urimo, byose ngo bivuye ku rupfu (we yise iyicwa) ry’umugabo we Rwigara. Umucamanza yahise amusaba kuvuga iby’urubanza gusa akabihuza n’ibyo aregwa.

Ifoto: Umuseke

Iburanisha rirakomeje....