Kuri uyu mugoroba ahagana saa kumi n’imwe mu mvura irimo umuyaga mwinshi cyane urusengero rwitwa Good Foundation rwahirimye abantu barimo rubagwaho babiri mu barimo bahita bapfa.
Uru rusengero rwari rumaze igihe gito rwuzuye uyu mugoroba rwarimo abantu bagera kuri 45 basenga.
Umwe mu barokotse iyi mpanuka yabwiye Umuseke ko imvura irimo umuyaga mwinshi cyane byarushije imbaraga inkuta zikagwa.
Abantu babiri bahise bapfira hano abandi batari bacye barakomereka.
Inzego zitandukanye zatabaye abakomeretse bajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Nyagatare.
Ibintu byose bidasobanutse birangwamo amanyanga, gukingirwa ikibaba byose bibera Nyagatare. Nyagatare nta numwe ujya uyitunga agatoki na perezida ejobundi agiyeyo bari bamumereye nabi bamuca mwijambo ubutitsa.Ariko buriya barabiziranye. Ahandi hose mu gihugu iyo agezeyo abantu bahinda imishyitsi.