Print

Jose Mourinho yongeye kwigaragaza afasha Manchester United gutungura Juventus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 November 2018 Yasuwe: 1567

Ubuhanga bwa Jose Mourinho mu gusimbuza bwatumye atsindira Juventus ku kibuga cyayo ibitego 2-1 byabonetse mu minota ya nyuma bitsinzwe na Mata ndetse na Alex Sandro witsinze.

Uko imikino yaraye igenze muri UCL

Cristiano Ronaldo niwe wafunguye amazamu ku gitego cyiza cyane yatsinze ku munota wa 61 ku mupira mwiza yahawe na Leonaldo Bonucci.

Juventus yahise yirara,ba rutahizamu barimo Paulo Dybala,Juan Cuadrado na Miralem Pjanic bahusha uburyo bw’ibitego bwabazwe,byatumye Mourinho ahindura umukino mu buryo abantu batakekaga.

Ku munota wa 79, Mourinho yahise yinjiza mu kibuga Juan Mata asimbura Ander Herrera ndetse Marouane Fellaini asimbura Sanchez,bituma Manchester United itangira gusatira Juventus cyane.

Manchester United yatangiye kugariza izamu rya Juventus guhera ku munota wa 80,maze ibona coup Franc nyuma y’aho Pogba ategewe hafi y’urubuga rw’amahina ku munota wa 86,Juan Mata ayitera mu izamu igitego cya mbere kiba kirinjiye.

Manchester United yahise yongera kuzamuka,ibona indi coup Franc yari kure y’izamu,iterwa neza na Ashley Young,abakinnyi ba Juventus bananirwa kuyikuraho byatumye igana mu izamu,umupira ukora ku mutwe wa myugariro Chiellini na Alex Sandro ujya mu izamu,Manchester United icyura amanota 3.

Benshi mu bakunzi ba ruhago bavuze ko uyu ariwo mukino mwiza Mourinho akinnye neza ndetse yakoresheje amayeri atangaje kuva yatangira uyu mwaka w’imikino.

Manchester United yahise igira amanota 7 inyuma ya Juventus iyoboye iri tsinda n’amanota 9,biyifasha kwiyongerera amahirwe yo kugera muri 1/8.

Mu yindi mikino yari itegerejwe na benshi,ikipe ya Real Madrid yari ihagaze nabi yanyagiye Victoria Plzen ibitego 5-0 mu gihe Manchester City yatsinze Shakhtar Donetsk ibitego 6-0.