Print

Rayon Sports yahombejwe bikomeye n’umwanzuro FERWAFA yafashe ku kibazo cya Kakule Mugheni Fabrice

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 November 2018 Yasuwe: 5885

FERWAFA yavuze ko Kakule Mugheni Fabrice na Rutsiro bagomba gusubira muri Kiyovu Sports bakayikinira kuko ari abakinnyi bayo bemewe n’amategeko,kuko bayifitiye amasezerano ndetse nta mushahara bagomba guhabwa muri aya mezi bamaze badakina.

Mugheni yategetswe gusubira muri Kiyovu Sports

Fabrice Mugheni wari waramaze gusinyira Rayon Sports imbanzirizamasezerano y’imyaka 2,yategetswe gusubira muri Kiyovu Sports aherutse gusuzugura cyane ndetse ayisebya mu binyamakuru ayishinja ko yamwambuye umushahara w’amezi 2.

Mugheni warakajwe n’uko Kiyovu Sports itamurekuye ngo yerekeze muri Simba SC,yavuze ko iyi kipe yabereye kapiteni umwaka ushize itazigera itera imbere igifite perezida wayo Kayumba Jean Pierre ndetse atazongera kuyikinira ukundi.

Benshi bategereje ikiza gukurikiraho,kuko Mugheni yari amaze iminsi akorera imyitozo muri Rayon Sports, nayo yiteguraga kumukoresha nyuma yo kumenya umwanzuro wa FERWAFA.


Comments

Bwerere 8 November 2018

ntagihombo mbonyaho,kuko nubundi rayon nta frws yigeze imuha atarabona urwandiko rumukura muri kiyovu, ahubwo kiyovu niyo ibihombeyemo kuko ibuze umukinnyi ikabura na frws, kuko ukurikije ukuntu Mugeni yashwanye na kiyovu iki gihe cy’umwaka 1 basigaranye nubundi bagiye kubana nabi,narangiza nyuma azigurishe aho ashaka nkuko amategeko abiteganya.