Print

Miss Iradukunda Liliane yerekeje mu Ubushinwa mu irushanwa rya Miss World 2018

Yanditwe na: Muhire Jason 8 November 2018 Yasuwe: 1735

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru Iradukunda yijeje abanyarwanda ko azitwara neza ku buryo bwose bushoboka ndetse ashimangira ko yabashije kureba abakobwa bose bahatanye asanga batoroshye gusa nawe yemeza ko Atari gito kandi ko agomba gukora iyo bwabaga akazegukana iri kamba.

Yagize ati“nagize igihe cyo kureba abo tuzaba duhanganye, ndeba ubuzima bwabo, navuga ko bose batoroshye ariko nanjye ndakaze, niteguye gukora cyane, kugira ngo nzitware neza.”

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mbere yuko yurira rutema ikirere yavuze ko umuhigo wa mbere ajyanye ari ukuzatahana ikamba ikigali ndetse ngo ibi bizaterwa nuko abanyarwanda bazaba bamweretse bamushyigikiye mu buryo bwo kumutora biri mu bizashingirwaho mu matora.

Agira ati “Mu mihigo mfite harimo kuzana ikamba mu Rwanda kuko ntabwo ngiye by’umurimbo ahubwo ngiye guhatana. Intwaro nitwaje ni uburyo Abanyarwanda banshyigikiye kuko nibyo bizantera gukora cyane.”

Yakomeje avuga ko nta kintu yavuga ko agiye yishingirije kurusha ibindi kuko ashaka kuzaza mu myanya y’imbere muri buri cyiciro.

Yavuze no ku mpamba yahawe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance, bahuye ku munsi w’ejo ati “Icya mbere Minisitiri wa Siporo n’Umuco mufata nk’umubyeyi ntabwo mufata cyane nka Minisitiri, impamba yampaye ni ukuzitwara neza nkerekana indangagaciro z’umuco nyarwanda, nkitwara neza kugira ngo mbe nazamura ibendera ry’Igihugu cyacu.”

Twakwibutsa ko u Rwanda rwitabiriye aya marushanwa ku nshuro yaryo ya 3 aho ku ikubitira ryahagarariwe na Mutesi Jolly, 2017 hajyayo Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane waserukiye igihugu uyu mwaka.

Ikamba ryuyu mwaka ushize ryari rifitwe n’umuhindekazi Manushi Chhillar w’imyaka 21 aho yaryegukanye ahigitsi abakobwa barenga 20 bari bahatanye muri aya marushanwa.